[Home Page]

 

[Mururu]

 

[Urubuga]

 

[Chat]

 

[Imikino]

 

[Amafoto]

 

[Igitabo cyabashyitsi]

 

[Twandikire]

 

[Kolegi yigitwe]

 

[Akakuru yu Rwanda]

 

[Links]

 

[Inkuru ya François Nkundabagenzi]

 

[Inkuru ya Mihigo Idi]

 

[Ohereza Inkuru yawe]

 

 

 

«HARYANGO AKAYIRA KAJYA AHARI UBUTUNZI WIRINDA KUGASIBURA »

 

RYANGO AKAYIRA KAJYA AHARI UBUTUNZI WIRINDA KUGASIBURA

KANDI NGO UMWANA MUZIRABUGENGE AHEZA ABANYABWENGE ;;;;;

 

                                                                      Mururu iyo mwumva ni umurenge  uri mu gihugu cy’u Rwanda mu Ntara ya Cyangugu  ifite ubuso bubera kuli km10. Abaturage bayituye bakabakaba 20000, ikaba igizwe n’utugali (cellules) 5 aritwo : Buremera , Cyirabyo, Gahinga ,  Karanjwa na Mutara .

Dore ubutunzi yihariye .

 

1-Urugomero rw’amashanyarazi ruri kumugezi wa Rusizi, ayo mashanyarazi ubu acanira u Rwanda hafi ya rwose ariko ikibabajeje ni uko abanyamururu bari mu icuraburindi kuva babaho. Ngatangazwa n’uko bahozwa ku nkeke n’abayobozi yo kurara amarondo kuli urwo rugomero ndetse no kumapirone ajyana uwo muriro muzindi ntara z’igihugu ,,muratubarizerero icyo Mururu izira.

 

2_Aho i Mururu niho isoko ya gaz metane ihera mu mugezi wa Rusizi igasakara mu kiyaga cya Kivu cyose ubu irimo yibwa n’ abadushuka ngo baradufasha

 

3_  Mururu iyo ifite ibyambu bibili (2) Rusizi yambere  (I)  na Rusizi II kimwe muri ibyo byambu kikaba ari impuzamahanga kinyuzwaho ibicuruzwa biturutse cyangwa bijya Kongo, Kenya , Tanzaniya, Burundi n ‘ahandi muli Africa yo hagati …..

 

4_ Mururu iyo ituranye ni ntara ya Kivu y’amajyepfo ari nayo ntara yitwa « Le grenier du Congo » (ikigega cya Congo) byinshi bituruka muri iyo ntara bikaza mu Rwanda binyuze aho i Mururu…..

  mubyukuri Mururu iyo yabaye amariro y’abayobozi ubu umuyobozi wese ushaka gutorwa muli Cyangugu ntakindi abeshya yiyamamaza usibye kwizeza abanyamururu ibitangaza ngo « nzabakura mu bwigunge » !!! . Aho i Mururu nta njiji ibayo n’abatindi babayo ni umwe ku icumi .Umuntu waho ufite amashuli make kuli ubu afite atatu (3)yisumbuye  nuko rero ugizengo arabyutsa umutwe afatirwa ibyemezo iyo atishwe arahunga cyangwa akaniganwa ijambo ,,yewe hari nabakoza imitwe y’intoki kumwanya wa Perezida wa Repuburika ..Ese Mururu n’abayo barazira iki ?????

           Nimumfashe gushaka igisubizo  ushaka ibisobanuro bihagije yabaza kuli

           adresse :lillahidi1@yahoo.fr cyangwa kuri telefoni  (250)-08616232

 

Nimusure MURURU mwirebere  HOTEL DU LAC, HOME ST FRANCOIS, ibindi byinshi......                              

                                                  Inkuru ya Mihigo Idi

 

 

 

Designed by NIYONZIMA KAMATALI Aaron

 

All rights reserved  Kania© Russia, 2002

 

Hosted by uCoz