K@NIA WEB SITE
The success is waiting for you.

Imuhira

 English

Français

Ðóññêèé

Tuganire

Twandikire

Amafoto

Ndi nde?

 Aderesi zanjye:

e-mail: aaron@rseu.ru

 Ku iposita:

 NIYONZIMA  

 KAMATALI Aaron

 2nd Krasnodarskaya 113

 344058, Rostov-on-Don

Russia

Site: http://kamatali.tk

Tel: +7 904 506 21 27

        +7 905 43 058 70

 

 

DORE BAMWE MUB'ATWANDIKIYE:  

1.CYANGUGU IZIRA IKI ???!
Inkuru ya
Nkundabagenzi Francois Xavier.
 

2. MURURU: «HARYANGO AKAYIRA KAJYA AHARI UBUTUNZI WIRINDA KUGASIBURA »
    Inkuru ya
Mihigo Idi.

 

 

Paji yahinduwe:

 


TUMENYE MURURU
Mururu ni umwe mu mirenge (Segiteri) zigize akarere (Komini) k'umujyi w'intara ya Cyangugu. Mururu ihana imbibi na KONGO (RDC), n'umurenge wa Mutongo, wa Murangi,ndetse n'uwa Gihango. Mururu iri mu turere dutuwe cyane i Cyangugu.

UBUKUNGU BWA MURURU N'IMIBEREHO Y'ABATURAGE
Mururu ifitiye akamaro kanini mw'iterambere r'intara ya Cyangugu, ry'u Rwanda n'iryo mu karere k'ibiyaga bigari rusange:

           -Niho hubatse URUGOMERO rw'amashanyanyarazi runini mu Rwanda rugaburira Cyangugu, ndetse n'izindi ntara z'u Rwanda, Bukavu muri Kongo, n'igite cy'Uburundi. Ariko abaturage ba mururu bafite amashanyarazi ni imbarwa.  Bakaba baragiwe basezeranywa kuyahabwa, imyaka ikaba ibaye myinshi cyane; kuva kuri Republika ya mbere. Abayasezeranyijwe bafite abuzukuru nabo basezeranyijwe kuyahabwa. Ikibazo ni uko babwirwa ko amadosiye ahari arimo kwigwa n'inzego z'ibishinzwe. Mu gihe cya nyuma y'itsemba bwoko n'itsematsemba, iterarahamwe zikaba zarahungabanyaga umutekano wa Mururu cyane, harimo no gutega mine ibyuma bihererekanya amashayarazi (amapoto). Abaturage ba Mururu akaba aribo bararaga amarondo kuri ayo mapoto, kugirango bidategwa ibisasu, mu Rwanda tukabura amashanyarazi. Ariko ikibazo cyo kuyahabwa; nanubu ntikirakemuka; ndetse benshi bakaba batishimira ko babaho mu masezerano adasohozwa. Ntawakwiyibagiza ko amashanyarazi adahagije; ariko nabo bagombye kuyahabwa nkuko babisezeranyijwe; ndetse bakaba bafite uruhari runini mu gucunga umutekano w'urugomero rwa Mururu.

           - I Mururu niho hari Gasutamo (Douane) zose ebyiri, aho u Rwanda ruhana imbibi n'umujyi wa Bukavu- Kongo. Izo gasutamo zikaba zacyira amahoro y'ibicuruzwa binyuzwa kuri Rusizi I n'iya II, bivuye cyangwa bigiye muri Rwanda no muri Kongo.
Mururu ntiyasigaye inyuma mu nganda, mu burezi, mw'ikerarugendo, mu buvuzi,...
Niho hubatse uruganda rukora amasafuriya; Hotel KIVU (du Lac);Home z'akira abashyitsi, Ishuli rikuru ry'uburezi, amashuli abanza, akarere k'ubuzima; n'ibindi..
Nubwo hari ibyo bikorwa by'amajyambere, abaturage ba Mururu bose siko bibageraho. Gusa nabo bitabiriye gahunda nshya y'imidugugu, yo gutuza abaturage ku buryo bukwiriye, kugirango babashe kubyaza ubutaka umusaruro uhagije. Hakaba harubatswe umudugudu wa Buremera, watujwemo abaturage babyifuza b'i Mururu, ahanini abasore; ndetse n'abandi bavuye hirya no hino mu Rwanda.
 Ikibazo gihari muri uwo mudugudu, n'ikibikorwa by'amajyambere bitarabageraho, nkuko biteganywa muri "Politike yo Gutuza abantu mu midugudu: "KUBEGEREZA IBIKORWA BY'AMAJYAMBERE NDETSE N'IBIKORESHO BY'IBANZE BY'UBUZIMA."

             Abatutage b'i Mururu bakuda guhinga, gucuruza, ndetse no kuroba amafi mu mugezi wa Rusizi. Usanga n'abana benshi barangije amashuli abanzi;cyangwa batagize amahirwe yo kwiga; abadafite ubushobozi bwo kudandaza bajya muri Rusizi bakaroba. Abasore n'inkumi nabo bakunda gucuruza. Ababyeyi bagahinga, nubwo ubutaka budahagije. Ugereranyije imibereho y'abaturage b'i Mururu n'iyahandi mu Rwanda; usanga Mururu itarasigaye inyuma. Ifite abantu benshi bize na za Kaminuza, haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga. Ikibazo bagira ni uko badashobora guturayo nubwo baba bakora i Cyangugu, kubera yuko ahenshi nt'amashayarazi ahari.
Usibye kuroba, gucuruza no guhinga, abaturage b'i Mururu bafite n'indi mirimo bakora nko kubaka, kubaza, n'ibindi.
Kubera yuko nta gahunda zihagije zo guteza ububyiruko imbere, usanga abasore benshi bajya mu mijyi gushaka akazi, kugirango barusheho kw'iteza imbere.

©2002-2004 Kania, Russia


Hosted by uCoz