HOME PAGE

KINYARWANDA ||  IGIFARANSA || ICYONGEREZA || TUGANIRE || URUBUGA|| 

AMAFOTO 
 

AMAKURU KI I MURURU ?                                      byanditwe na  KAMATALI  Aaron

 

Hano urahasanga ibyanditse n'abantu bavuka kandi bakunda MURURU. Hura nabo maze mumenyane kuri iyi Site yacu.

Dukeneye kandi n'ibitekerezo byanyu. Gutangaza inkuru zanyu kuri iyi site ni ubuntu.

Gusoma ibirimo ugende ukanda aho ushaka.

[Imuhira]

[Business]

[Koleji y'i Gitwe]

[Imikino]

[Amafoto]

[Urubuga]

[Tuganire (CHAT)]

[Ohereza inkuru yawe]

[Inkuru ya Nkundabagenzi Francois Xavier]

[Inkuru ya Mihigo Idi]

[Nyandikira]

AMAKURU MU RWANDA NO KU ISI YOSE: LINKS

[www.allafrica.com]

[ www.rwanda1.com]

[www.iwacu1.com]

[www.cnn.com ]

mushobora no gukoresha iyi e-mail: aaron@rseu.ru 

 


TUMENYE MURURU
Mururu ni umwe mu mirenge (Segiteri) zigize akarere (Komini) k'umujyi w'intara ya Cyangugu. Mururu ihana imbibi na KONGO (RDC), n'umurenge wa Mutongo, wa Murangi,ndetse n'uwa Gihango. Mururu iri mu turere dutuwe cyane i Cyangugu.

UBUKUNGU BWA MURURU N'IMIBEREHO Y'ABATURAGE
Mururu ifitiye akamaro kanini mw'iterambere r'intara ya Cyangugu, ry'u Rwanda n'iryo mu karere k'ibiyaga bigari rusange:
           

         -Niho hubatse URUGOMERO rw'amashanyanyarazi runini mu Rwanda rugaburira Cyangugu, ndetse n'izindi ntara z'u Rwanda, Bukavu muri Kongo, n'igite cy'Uburundi. Ariko abaturage ba mururu bafite amashanyarazi ni imbarwa.  Bakaba baragiwe basezeranywa kuyahabwa, imyaka ikaba ibaye myinshi cyane; kuva kuri Republika ya mbere. Abayasezeranyijwe bafite abuzukuru nabo basezeranyijwe kuyahabwa. Ikibazo ni uko babwirwa ko amadosiye ahari arimo kwigwa n'inzego z'ibishinzwe. Mu gihe cya nyuma y'itsemba bwoko n'itsematsemba, iterarahamwe zikaba zarahungabanyaga umutekano wa Mururu cyane, harimo no gutega mine ibyuma bihererekanya amashayarazi (amapoto). Abaturage ba Mururu akaba aribo bararaga amarondo kuri ayo mapoto, kugirango bidategwa ibisasu, mu Rwanda tukabura amashanyarazi. Ariko ikibazo cyo kuyahabwa; nanubu ntikirakemuka; ndetse benshi bakaba batishimira ko babaho mu masezerano adasohozwa. Ntawakwiyibagiza ko amashanyarazi adahagije; ariko nabo bagombye kuyahabwa nkuko babisezeranyijwe; ndetse bakaba bafite uruhari runini mu gucunga umutekano w'urugomero rwa Mururu.


           - I Mururu niho hari Gasutamo (Douane) zose ebyiri, aho u Rwanda ruhana imbibi n'umujyi wa Bukavu- Kongo. Izo gasutamo zikaba zacyira amahoro y'ibicuruzwa binyuzwa kuri Rusizi I n'iya II, bivuye cyangwa bigiye muri Rwanda no muri Kongo.
Mururu ntiyasigaye inyuma mu nganda, mu burezi, mw'ikerarugendo, mu buvuzi,...
Niho hubatse uruganda rukora amasafuriya; Hotel KIVU (du Lac);Home z'akira abashyitsi, Ishuli rikuru ry'uburezi, amashuli abanza, akarere k'ubuzima; n'ibindi..
Nubwo hari ibyo bikorwa by'amajyambere, abaturage ba Mururu bose siko bibageraho. Gusa nabo bitabiriye gahunda nshya y'imidugugu, yo gutuza abaturage ku buryo bukwiriye, kugirango babashe kubyaza ubutaka umusaruro uhagije. Hakaba harubatswe umudugudu wa Buremera, watujwemo abaturage babyifuza b'i Mururu, ahanini abasore; ndetse n'abandi bavuye hirya no hino mu Rwanda.
 Ikibazo gihari muri uwo mudugudu, n'ikibikorwa by'amajyambere bitarabageraho, nkuko biteganywa muri "Politike yo Gutuza abantu mu midugudu: "KUBEGEREZA IBIKORWA BY'AMAJYAMBERE NDETSE N'IBIKORESHO BY'IBANZE BY'UBUZIMA."

             Abatutage b'i Mururu bakuda guhinga, gucuruza, ndetse no kuroba amafi mu mugezi wa Rusizi. Usanga n'abana benshi barangije amashuli abanzi;cyangwa batagize amahirwe yo kwiga; abadafite ubushobozi bwo kudandaza bajya muri Rusizi bakaroba. Abasore n'inkumi nabo bakunda gucuruza. Ababyeyi bagahinga, nubwo ubutaka budahagije. Ugereranyije imibereho y'abaturage b'i Mururu n'iyahandi mu Rwanda; usanga Mururu itarasigaye inyuma. Ifite abantu benshi bize na za Kaminuza, haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga. Ikibazo bagira ni uko badashobora guturayo nubwo baba bakora i Cyangugu, kubera yuko ahenshi nt'amashayarazi ahari.
Usibye kuroba, gucuruza no guhinga, abaturage b'i Mururu bafite n'indi mirimo bakora nko kubaka, kubaza, n'ibindi.
Kubera yuko nta gahunda zihagije zo guteza ububyiruko imbere, usanga abasore benshi bajya mu mijyi gushaka akazi, kugirango barusheho kw'iteza imbere.

RETOUR

 

Designed by NIYONZIMA KAMATALI Aaron

All rights reserved to kania © Russia, 2002

 

Hosted by uCoz