Welcome to Gitwe Adventist Secondary school online
Home   

 IMIBEREHO Y'ABANYESHULI

      Ibyerekeye imibereho y'abanyeshuri bo muri Collège ya Gitwe;
Icyo nabivugaho nuko babayeho nk'abami. Ndabivuga nkuwabibayemo igihe kitari gito; Mpereye ku myigire yabo, bagira buri gihe abarimu bakwiye kandi babizobereye (Califiés); Ibyo bigaragarira ukuntu abana baho bastinda cyane  ari benshi mu bizamini bya Leta. Kandi ibyo nibyo guhera kera. Ndibuka igihe kimwe amashuri yavugiye kuri Radio ngo ntiyumva ukuntu abana b'i Gitwe mu giturage (campagne) barusha abigira muri mujyi (Ville).
       

       Ubwo rero ntitwavuga ibyimibereho mwiza dusize uko barya kuko baba muri Internat. Guhera kera Collège de Gitwe yahoze izwi mukurya neza. Kera ikiyoborwa n'abazungu (Les Blancs), bafatwaga neza kuko icyo gihe ho hari hari n'ibintu byishi byerekeye Imbuto (Fruits) n'ibindi byinshi bihingiraga. Ubwo byabaye nk'umurage kuko jye nahaje muri 1996 nsanga bagifatwa neza ugeraranije n'ibindi bigo. None kugeza na nubu hari abatetsi (Cuisiniers) babizobereyemo. Nahasanze umuntu twitaga Maman (Maman Titi) ubwo niwe mukuru wabo batetsi akaba ariwe watwitagaho mubyerekeye ifunguro. Sinarangiza ibyo kurya neza nibagiwe ifunguro rya Samedi Sa sita twitaga Akabemba.

       Ibyerekeye aho barara; hari amazu y'abahungu 2 aho bita Nyungwe, n'aho bita mu Gakono. Hakaba nay'abakobwa 2 aho bita Poulaille, n'aho bita Titanic. Aho hose uko ari hane haba abnyeshuri batorwa na Direction bizewe bagomba kuhayobora.Ibyo byose kugira ngo habe gahunda ,habe hasa neza, habe hasa naho kurara koko.

       Ibyo byose si ugukabya ahubwo wabibwirwa n'abahazana abana babo cyangwa abanyeshuri bahiga cyangwa abahize. Ndangiza sinabura kubabwira ukuntu jyewe ubwanjye nigeze guhura n'ababyeyi baje kwandikisha abana babo k'umunsi abandi bari bariho bataha bagiye mu biruhuko bikuru (Grandes Vacances). Ibyo byose n'ukubereka ko abari baragize amahirwe yo kuhamenya bahashima.
Muri make nibyo navuga nubwo ibyo umuntu yahavugaho ari byinshi byiza. Collège Adventiste De Gitwe ntituzayibagirwa abayibayemo.

Soma nibyo Aaron K. Niyonzima na Tuyikunde R.Innocent bavuga kuri iyi sujet mu cyongereza.

P.S: Mukohereza inkuru yawe koresha Feedback ahanditse Contact cyangwa se wandikire Webmaster kuri e-mail: aaron@rseu.ru 

Inkuru ya Arthur Kan KAYISIRE

Byateguwe na NIYONZIMA KAMATALI Aaron

Please inform all your friends about this website; and send us your ideas.

Designed by Niyonzima Kamatali Aaron
Copyright © 2003 Kania, Russia

Contact Webmaster

Hosted by uCoz