ITORERO
Itorero(church)
rigizwe n'abanyeshuri;Abarimu; Nbayobozi b'ikigo cy'ishuri.Ubwo rero iryo
torero rigira ubuyobozi nk'ubwayandi matorero yose y'aba Adventiste kw'isi
hose. Rifite Pasteur, abakuru b'itorero (Anciens de l' Eglise), aba
diakoni (Diacres); nabandi bashinzwe ibyiciro (Chefs de départments).
Umwihariko waryo rero nuko ririmo abanyeshuri batuma riba rifite gahunda
nziza zishyushye.
Vendredi soir,haba gahunda yo gutangira i Sabato;abanyeshuri n'abandi bose
bagize iryo torero baza bakeye basa neza. Haba igihe haba hari bube
igitaramo cya chorale iyi niyi; cyangwa se ari ikibwiriza nabwo haba hari
chorale iba iribubanzirize umubwiriza. Ubwo rero biba bishimishije cyane
abanyeshuri kuko baba babonye akaruhuko k'iminsi baba bamaze birirwa mu
masomo ubwo bakaba babonye n'umwanya wo kuvugana n'Imana. Nyuma yiyo culte
abari muri za Chorales bajya gukora répetition y'indirimbo zabo.
Abatari muri za Chorales biteganywa ko bahita bajya kuryama kugira ngo
bazaze Samedi bafite amafu (fraicheur).
Samedi,baza bose Hakaba gahunda itangira 8hoo ikarangira 12hoo haba Ecole
du sabbat iba yateguwe mu buryo buhebuje. Haba igihe yateguwe
n'abanyeshuri, ama chorales; Abashyitsi batumiwe, Cyangwa aba Volontaires.
Nyuma hakaba umwanya mwiza wo kumva ikibwirizwa kiba cyabanjirijwe
nindirimbo zagahebuzo. Nyuma ya Sasita haba Ibyo bita J.A (Jeunesse
Adventiste). Ni mugoroba hakaba gusoza i Sabbato. Ubwo hazakomeza
gahunda zindi z'icyumweru cyose Zisimishije. Zituma abaho muri
Collège bahora muri Ambiance y' iby'Imana.
Ubundi rero nabamenyesha ko buri munsi haba culte du soir aho bahigira
amigisho (carnet de l'ecole du sabbat). Nabyo biba byabanjirijwe n'indirimbo
ishyira muri ambiance abagiye kwiga ijambo ry'Imana. Mu ga gambo make ibyo
biranga Eglise ya Collège Advantiste y'igitwe.
Inkuru ya Kayisire Arthur Kan
Byateguwe
na Niyonzima Kamatali Aaron.
|